in

Twitter na Facebook zihanangirije Donald Trump mu buryo bukomeye.

Imbuga nkoranyambaga, Twitter na Facebook zahaye gasopo Donald Trump, zifunga konti ze by’agateganyo kubera gushyigikira abigaragambya, ariko zivuga ko niyongera zizamufungira burundu.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ndabakunda”, mbere yo kubabwira ngo batahe. Yasubiyemo kandi ibirego bidafite ibihamya ko yibwe amajwi.

Twitter ivuga yasabye ko bavanaho ubutumwa butatu yari yanditse kubera “kurenga bikabije amabwiriza y’imboneragihugu”. Ubutumwa bwahise buvanwaho

Iyi kompanyi ivuga ko “kurenga ku mabwiriza ya Twitter mu gihe kizaza…bizavamo gufunga burundu konti ya @realDonaldTrump”.

Trump azwiho kudaha agaciro amabwiriza agenga abakoresha Twitter, ibi bishobora gutuma konti ye izafungwa.

Hagati aho Facebook naho yahagatitse konti ya Trump mu gihe cy’amasaha 24. YouTube nayo yavanyeho iriya video.

Facebook yavuze ko: “Twayivanyeho kuko yongera aho kugabanya umuvuduko w’imigumuko y’urugomo iri kuba.”

Abamushyigikiye bateye inteko ishingamategeko binjira ku ngufu bituma hapfa abantu bane.

Iyi myigaragambyo yatumye ibiganiro byari bihuje imitwe yombi y’inteko ku ntsinzi ya Joe Biden bihagarara.Mbere y’imigumuko, Perezida Trump yari yabwiye abantu i Washington ko amatora yibwe.

Hashize amasaha, ubwo imyigaragambyo yari itangiye hanze y’inteko ishingamategeko, yahise atangaza video asubiramo ibirego bye bidafite gihamya.

Yabwiye abigarambya ati: “Ndabakunda” ndetse avuga ko abateye kuri iyi nzu y’inteko ari “abakunda igihugu”.

Twitter ntabwo yahise ikuraho iyo video, ahubwo yabanje gukuraho uburyo bwo kuyisakaza, kuyikunda no kuyivugaho (retweet, like, comment).

Gusa nyuma baje kuyivanaho ndetse bahagarika by’agateganyo konti ya Trump ubu akaba adashobora kuyikoresha nubwo itafunzwe.

Facebook yo yavuze ko ubu iri gushaka uko ivanaho ibintu byose byateje cyangwa bishyigikiye imyigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

Src: Skynews

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Umupasiteri arashinjwa gusambanya abakobwa be babiri badafite imyaka 18 akabatera inda

Mukobwa, dore abasore ukwiye kwirinda gukundana nabo niba udashaka kuzicuza ubuzima bwawe bwose.