in

“Twamaze kumusinyisha.” Umwe mu bayobozi bakomeye ba Rayon Sports yemeje bidasubirwaho rutahizamu bamaze gusinyisha

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye bateganya no kumwereka abafana.

Nyuma y’igihe kinini ikipe ya Rayon Sports yiruka kuri ba rutahizamu 2 barimo Ismael Moro ndetse na Jean Marc Makusu Mundele, iyi kipe kugeza ubu yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye wari ukenewe cyane n’umutoza Haringingo Francis.

Uyu munsi mu kiganiro Jean Paul Nkurunziza yagiranye na Radio Fine FM ku murongo wa Telefone, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umwataka mu ibanga ahubwo barimo gutegura uko bazamwereka abafana vuba.

Yagize Ati” Umwataka ukomeye arahari cyane, twamaze kumusinyisha arahari tuzamubereka, ubwo ni kado duteganyiriza abafana.”

Uyu muvugizi yanagarutse kuri Sitade ya Muhanga bagomba kwakiriraho Musanze FC kuri uyu wa gatandatu none bakaba babwiwe ko izaba irimo gukoreshwa ahubwo bahindura umunsi bazakinira uyu mukino. Jean Paul yavuze ko babimenye kera banandikiye FERWAFA ko yahindura umunsi ahubwo bategereje igisubizo.

Jean Paul Nkurunziza yongeye avuga no ku batoza bari barareze ikipe ya Rayon Sports muri FIFA bishyuza amafaranga iyi kipe yari ibarimo, uyu muvugizi yemeza ko bamaze kubishyura banabimenyesheje FIFA ahubwo bategereje ko basubizwa bagahita bemererwa kwandikisha abakinnyi bamaze kugura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amasohoro y’abagabo ari kugurwa ku bwinshi ku mafaranga menshi

Shimwa mubyeyi; Aya ni amagambo buri mubyeyi wese akwiye kubwirwa