in

Twamaze imyaka 15 twumva amatangazo! Baadrama yavuze uburyo byagenze kugirango aburane n’umuvandimwe we bari bamaze imyaka 30 baraburanye

Twamaze imyaka 15 twumva amatangazo! Baadrama yavuze uburyo byagenze kugirango aburane n’umuvandimwe we bari bamaze imyaka 30 baraburanye.

Mu ijoro ryo kuwa 7 Ugushyingo 2023 nibwo Baadrama umaze kumenyekana cyane mu muziki w’u Rwanda yahuye n’umuvandimwe we baburanye mu myaka 30.

Baadrama yavuze ko baburanye ubwo byari mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo bari mu nzira bahunga abagizi ba nabi, bari kumwe n’umuryango we ariko bitewe nuko buri umwe yakizaga amagara, Baadrama n’umuryango baciye mu muhanda wo hepfo,  naho umuvandimwe we aca mu muhanda wa ruguru, baba baburanye gutyo.

Baadrama kandi yavuze ko nyuma yo kumubura bamaze imyaka 15 batanga amatangazo ndetse banayumva kugirango bumve  niba bamurangisha ariko baraheba.

Mu y’indi myaka 15 bari baramaze kwiyakira ko atadazagaruka, ariko ku bw’ibitangaza by’imana muri 2023 barabonana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi shampiyona nta dini igira pe! Ikipe ya Newcastle yatsinzwe akavagari k’ibitego n’ikipe ya Everton yari mu murongo utukura

Nsengiyumva Claudien watorewe kuyobora Akarere ka Musanze yatangaje ibintu agiye gushyiramo imbaraga kurusha ibindi