in

Thiery Froger yatangaje umukinnyi utazigera abura mu kibuga cyereka nava muri APR FC igatozwa n’undi nubwo abafana batumva impamvu amukinisha

Thiery Froger yatangaje umukinnyi utazigera abura mu kibuga cyereka nava muri APR FC igatozwa n’undi nubwo abafana batumva impamvu amukinisha

Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger umaze iminsi arimo gufasha iyi kipe nubwo abafana bataremera ubushobozi bwe kubera ko batsinda batemeza iyo bahuye ariko kugeza ubu ikipe imeze neza.

Nubwo uyu mutoza atsinda, abafana ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda benshi bibaza impamvu akinisha abakinnyi barimo Nshimiyimana Yunusu ndetse na Niyibizi Ramadhan kubera ko ngo bari mu badafasha iyi kipe ariko mu byo atangaza avuga ko bari mu bo akunda cyane.

Amakuru YEGOB dukesha Radio 10 avuga ko uyu mutoza ngo yatangaje ko Nshimiyimana Yunusu atazigera abura mu kibuga mu gihe ari umutoza wa APR FC ngo nubwo abafana cyangwa abandi bantu batamwemera cyereka ngo naba afite ikibazo.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu iri mu Karere ka Rubavu aho yagiye gukina umukino n’ikipe ya Etincelles FC ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu yakoreye imyitozo muri aka Karere izakiniramo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi ku mukino chelsea iri bwakiremo Arsenal muri shamiyona y’Ubwongereza Premier League

Niwe wasigaye i Kigali abandi bagiye! Hakomeje kwibazwa impamvu yatumye rutahizamu ukomeye cyane wa APR FC atajyana n’abandi bakinnyi i Rubavu Kandi abafana bari bamwitezeho amanota 3