in

Messi yateje impaka nyuma yo kugaragara mu myambaro ya PSG.

Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelone ,Lionel Messi yambitswe imyambaro y’ikipe ya Paris Saint-Germain, bituma benshi batangira kwibaza niba yaba agiye kwerekeza muri iyi kipe mu minsi ya vuba.

Ikinyamakuru France Football nicyo gitegura kikanatanga Ballon d’Or ariko cyashyize ku rupapuro rw’imbere ifoto ya Messi yambaye imyenda ya PSG imwifuza cyane.

Iki kinyamakuru kivuga ko bisa nk’aho PSG yamaze kubona Messi kuko ngo na Neymar Jr basanzwe ari inshuti afite uruhare runini mu kumwingingira kwerekeza muri PSG.

Amasezerano ya Messi w’imyaka 33 na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka gusa uyu kizigenza yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Neymar na Messi basanzwe ari inshuti cyane

Amakipe akomeye arimo PSG na Manchester City akaba akomeje kumushaka cyane, gusa ariko PSG ikajya hejuru kubera abakinnyi beza isanzwe ifite barimo na Neymar Jr bafitanye umubano wihariye.Mu minsi ishize nibwo Pochettino umutoza wa PSG yatangaje ko iyi kipe iramutse irimo Neymar, Mbappe na Messi yaba ari iya mbere ikomeye ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yatangiye gukumbura Pamella nyuma yo kumusiga agasubira muri Amerika

Umwana muto w’umukobwa atunguye umunyamakuru aririmba indirimbo” ikinyafu “|Bamuhuje na Bruce Melodie amutera imitoma itangaje|Arasetsa cyane.