in

The Ben na Platini bari mu byishimo byinshi.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, The Ben na Platini P bagaragaje ko bishimiye barumuna babo basoje kaminuza. Ku ruhande rw’umuhanzi Platini P umaze kwagura ibikorwa by’umuziki we ndetse kuri ubu uri gukorera cyane muri Nigeria, yagize ati:”Umuvandimwe mukuru ntabwo yicuza kuba yarizereye muri wowe”.

Murumuna wa The Ben

Wahoze untera ishema kuva mu buto bwacu nkurase amashimwe ku bwo gusoza icyiciro cya gatatu cy’amasomo ya kaminuza (Masters Degree) muvandimwe wo mu maraso Julien Nemeye, uri amaraso yanjye ngukunda kubi komeza ujye mbere.” Umuvandimwe wa Platini P, Julien Nemeye yagiye agaragara mu bikorwa binyuranye byo gushyigikira mukuru we mu bihe bitandukanye.

Murumuna wa Platini P

The Ben yagaragaje ko atewe ishema na bucura bwabo wasoje kaminuza. Uyu musore wasoje amasomo ntabwo yari asanzwe azwi kuko kenshi mu muryango wa The Ben hagiye hakunda kuvugwa we na murumuna we Green P bose bakora umuziki. The Ben yagize ati: ”Bucura newe ishema cyane nawe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Kibonke yakorewe na bagenzi be bakinana muri Seburikoko

Ibyabaye ku musore wishe se umubyara bapfa inyama z’inkoko.