in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

The Ben na Miss Pamella bateye amatsiko menshi abafana babo.

Umuhanzi The Ben yateye amatsiko menshi abafana be ubwo yatangazaga ko hari ikintu kiza cyane agiye gushyira hanze. Bamwe bakeka ko ari album nshya agiye gukora ,abandi bakeka ubukwe.

Mu mashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, The Ben yagaragaraga nk’uri kwifotoza ndetse bisa nk’aho hari ikintu kidasanzwe ari gutegurira abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abanyarwanda muri Rusange.

The Ben ashyiraho ayo mashusho mato yanditse abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa. Nyuma y’ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati “AMEN” (Bisobanuye ngo ‘Bibe gutyo’), maze akurikizaho emoji y’umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live match: Gorilla FC vs Rayon Sports FC

Mukobwa, ntuziteshe umusore uzagukorera ibintu nk’ibi||wasanga ari we waremewe.