in

Sugira Ernest yiryamiye i Nyarugenge

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Sugira Ernest ubu tuvuga arimo kubarizwa Ku butaka bw’u Rwanda.

Umwaka ushize nibwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Sugira Ernest yerekeje mu gihugu cya Syria mu ikipe yitwa Al-Wahda SC ariko nyuma y’umwaka umwe gusa yongeye kugaruka hano mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32, uryamye kugeza ubu mu Rwanda hari amakuru avuga ko agiye kureka umupira w’amaguru akarya ayo yakoreye kuko ntakipe n’imwe birimo kuvugwa ko imushaka haba hano mu Rwanda cyangwa hanze y’u Rwanda.

Sugira Ernest yakiniye amakipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya APR FC, Rayon Sports, AS Kigali ndetse n’ikipe ya AS Muhanga. Hanze y’u Rwanda yakiniye ikipe ya AS Vita Club ndetse na Al-Wahda SC yamaze kumusezerera.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Batangiye gusenga ngo imutware: Abakunzi ba Manchester United barikwinginga Imana ngo ibakize umukinnyi wari ngenderwaho muri iyi kipe

“Nawe yamenye ko guseka bimubera” Umunyamakurukazi Gloria Mukamabano wikundira guseka yongeye kwereka abakunzi be ko atazabatenguha -AMAFOTO