in

Stade ya Kigali i Nyamirambo yamaze guherezwa izina rishya

Hashize igihe hari amakuru avugwa ko Sitade ya Kigali i Nyamirambo ishobora kwitirirwa umwami wa Ruhago ku isi Pelé ariko kugeza ubu byamaze kwemezwa iyi Sitade ihabwa irizina.

Iyi Sitade ya Kigali Nyamirambo hashize amezi abiri irimo kuvugururwa kugirango izakinirweho umukino uzahuza abakozi ba FIFA mbere ya Kongera izanatorerwamo umuyobozi mushya wa FIFA izabera mu Rwanda.

Iyi Sitade bivugwa ko izafungurwa muri iki cyumweru tugiye kuza ariko kugeza ubu aho gukomeza kwitwa Sitade ya Kigali i Nyamirambo ubu yamaze kwitwa Pelé Kigali Stadium.

Ibi bikozwe nyuma yubusabe bwa FIFA bwavugaga ko buri gihugu gikwiye guha icyubahiro uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil uheruka kwitaba imana bakamwitirira nibura Sitade imwe mu gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore n’umugabo basambaniye muri picine mu ruhame

Ababyeyi bakiriye umurambo w’umwana wabo w’umunyeshuri wapfiriye Australia(AMAFOTO)