in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Sobanukirwa imigani migufi 10 itangaje yo mu Kinyarwanda

Muri buri tsinda ry’abantu, imiryango ndetse n’ibihugu, usanga bagira ibintu bibahuza ndetse bikaba umwihariko wabo, ibyo bikabatandukanya n’abandi ndetse ugasaga aribyo bibagira abo baribo.

Aha ushobora gusanga mo byinshi, birimo nk’ururimi, imico itandukanye, imirire, imyambarire n’ibindi.

Kumugabane w’Afurika ndetse no murwanda by’umwihariko, ibyo naho urabihasanga, bikaba birimo imigani migufi, aho ikoreshwa ushaka kuvuga ikintu ariko muburyo butumvwa n’umuntu uwariwe wese kereka umenyereye ururimi rw’ikinyarwanda.

Muri iyi nkuru, tukaba twaguteguriye imigani migufi 10 itangaje cyane.

1. Shotora ingagi uzabona ubwitonzi bwayo!

Uyu mugani bawuca bashaka kuvugako atari byiza kwendereza/ kwiyenza kumuntu kugeza aho akwereka uburakari/ kamere ye.

2. Nta sugi iba munzu y’ibyariro (Maternité)

Nkuko byumvikana, munzu y’ibyariro habamo ababyeyi baje kubyara, ntiwasangamo amasugi! Bakaba bawucira umuntu wagaragaweho nokubeshaya nyamara umuntu wese yibonera ukuri kubiriho.

3. Umugore uhora utekereza aho umugabowe ari ni umupfakazi gusa.

Uyu ni umugani ushobora guca ushaka kumvisha rubanda ko hari ibibazo byawe ugomba kwimenyera wowe ubwawe gusa.

4. Umwana yakina n’amabere ya nyina ariko ntiyakina n’ubugabo bwa se!

Uyumugani bawuca bashaka kwerekanako ntamikino! Niyo wakwisanzura ariko haraho utakagombye kurenga, mbese ko utagomba kurengera.

7. Ujya koga mumaso ntahera kubirenge!

Uyu mugani ucibwa bashaka kuvugako buri kintu cyose kigira ihihe cyacyo, mbese ko utakorera ibintu byose rimwe ko ahubwo ugomba guhera kucy’ingenzi kuruta bindi.

8. Intebe niyo imenya uwasuze!

Iyo intebe ziba zivuga, nizo zavugisha Ukuri kumuntu wasuze mubantu!

Uyumugani ucibwa hagamijwe kwerekana ko ukuri nyako kubyabaye kuba gufitwe n’uwo byabayeho.

9. Uwaraye aribwa munnyo, abyukana intoki zinuka!

Uyumugani usekeje, ucibwa hashaka gusobanurwako ataribyiza guhisha ikibazo ufite kuko umunsi umwe kizagaragara wabishaka utabishaka.

10. Iyo umubu ukurumye kubugabo nibwo umenyako ubuhubutsi budakemura ibibazo byose!

cyangwa bati ” Iyo imashini y’ipantalo igufashe kubugabo, nibwo umenyako guhubuka kudakemura ibibazo byose!”

Iyi migani yombi yerekanako hari ibibazo bikemurwa n’ubwitonzi ndetse bikabije kuko uhubutse wakwangiza byinshi kurushaho.

Src: amarebe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa Musore Wavuze ngo “INYOGO YE” Yabonetse Ariko Arasetsa Bikomeye (Video)

Umusore wagaragaye asaba imbwa ye kwifotoza nka Shaddyboo akomeje guca ibintu (video)