in

Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo gusohora amaraso n’ikibitera 

Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo gusohora amaraso n’ikibitera.

utarageza ku myaka 40 cyangwa se bikabaho nyuma yo kubagwa porositate cyangwa gufungwa burundu (vasectomy), si ikibazo cyo kuguhangayikisha kuko nyuma y’igihe gito birijyana utiriwe ufata imiti.

Ni iki gitera gusohora amaraso?

Indwara ziterwa na mikorobe no kwangirika bijyana no kubyimba.

Ibi ni byo biri ku isonga mu gutera kuzana amaraso mu masohoro. Ubwandu bwa mikorobe cyangwa kwangirika kwa kamwe mu duce dukorerwamo amasohoro, imvubura, byose bishobora gutera amaraso mu masohoro. Utwo duce twavuga porositate, umuyoborantanga, uduce twa vesicules seminales (ahakorerwa amwe mu matembabuzi yivanga n’intanga) vas deferens na, epididyme (aho intanga zikurira).

Mu ndwara ziterwa na mikorobe twavuga imitezi, mburugu, clamydia na tirikomonasi.

2.Gukomereka

Gukomereka imbere mu miyoborantanga n’imyanya y’imbere mu gitsina bishobora gutera kubona amaraso mu masohoro. Ibindi bishobora kubitera ni ugukora imibonano inshuro nyinshi wikurikiranya no kwikinisha ukarenza ugasohora inshuro nyinshi.

3.Kuziba

Kamwe mu duheha two mu myanya y’imyororokere gashobora kuziba. Ibi bishobora gukurikirwa no guturika kw’imiyoboro y’amaraso ihegereye. Kubyimba kwa porositate nabyo bishobora gutuma umuyoborantanga usa n’uwifunga nuko bigatera amaraso mu masohoro.

4.Ibibyimba na kanseri

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 bazanaga amaraso mu masohoro bwerekanye ko 3.5% bari bafite ibibyimba akenshi muri porositate. Uretse ibyo bishobora no kuva kuri kanseri y’amabya, kanseri ya porositate, cyangwa indi myanya myibarukiro.

5.Ikibazo ku miyoboro y’amaraso.

Uduce twose tugira uruhare mu gusohora uhereye kuri porositate kugeza kuri twa duce duto cyane dutwara amasohoro habonekamo imiyoboro y’amaraso. Iyi miyoboro y’amaraso rero ishobora kwangirika nuko bigatera amaraso mu masohoro.

Ubu burwayi buvurwa bute?

Nkuko twabibonye iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye. Havurwa rero bagendeye ku mpamvu itera uko gusohora amaraso.

  • Niba ari indwara iterwa na mikorobe niyo izavurwa nuko ikibazo gikemuke
  • Iyo hari ibice byabyimbye umurwayi azahabwa imiti ibyimbura ikanarwanya ububabare
  • Niba ari ubundi burwayi, nko kwangirika k’umwijima cyangwa indi mpamvu muganga azaguha imiti ivura ubwo burwayi

Muri make kuzana amaraso mu masohoro byo ubwabyo si cyo kibazo, kuko hari ikiba cyabiteye iyo kivuyeho nabyo birakira. Kugirango ubimenye rero nta kindi ni ukugana muganga akagusuzuma akamenya impamvu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa bagiriwe inama isumba izindi n’inkumi y’uburanga

Ihere ijisho amafoto y’umubyeyi wa Yolo The Queen akomeje gutigisa Instagram