in

SKOL yakoreye agashya Rayon Sports abafana bose bariruhutsa

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rukorana na Rayon Sports SKOL, rwakoreye agashya iyi kipe abafana bari bafite ikibazo cy’uko ikipe yabo igiye kubaho bariruhutsa.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ikiganiro n’itangazamakuru bereka abakunzi bayo uko ikipe irimo kwitegura umukino uzabera muri Libya wa CAF Confederations Cup tariki 15 Nzeri 2023.

Uyu mukino Uwayezu Jean Fidel yatangaje ko hakenewe Milliyoni 70 z’amanyarwanda ariko uruganda rwa SKOL rwemeye gutanga angana na 70% by’ibizakenerwa muri uru rugendo rugoye cyane. Uyu muyobozi yaje gukomeza asaba abafana bose ko batatetera agati mu ryingo ngo bumve ko byarangiye ahubwo bakwiye gukomeza gutanga amafaranga.

Iki kintu uruganda rwa SKOL rwakoreye Rayon Sports bisa nk’agashya kubera ko iyi kipe hari igihe yajyagayo mu gutaha bikazaba ibibazo bikomeye mu mihembere ariko Uwayezu Jean Fidel yaje no guhita atangaza ko ibintu biteguwe neza cyane ntakibazo cy’amafaranga bafite.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rose w’umuhungu? Amazina y’umwana wa Rihanna aherutse kwibaruka yavumbuwe gusa yasize impaka mu bantu

Inzugi yari yarazimaze! Abaturanyi ba Kazungu Denis bavuze ukuntu nyirinzu yazaga kumwishyuza ubukode agahita akuramo urugi akarugurisha akamwishyura