in

Shampiyona y’u Rwanda Igikombe kirajya he? : Rayon sports yashimije abayihebeye, APR FC yananiwe kwikura mu Bugesera naho police FC ibyayo bikomeje kuba agaterera nzamba.

muri wikendi dusoje hakinwaga umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda ku bibuga bitandukanye.

Mu Karere ka Ngoma ku munsi wo ku wa gatandatu ikipe ya Etoile D’Elest yari yakiriye Ikipe Rayon sports, ni umukino kipe ya Rayon sports ibifashijwemo na capiteni wayo mushya Muhire Kevin yaje kubonamo itsinzi ihita iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 42 irushwa n’iyambere amanota 4 gusa.

umundi wo kucyumweru tariki ya 18 gashyantare 2024 APR FC yakiriwe na Bugesera FC ariko inanirwa kubona intsinzi, amakipe yombi anganya 0-0, uyu mukino warukomeye cyane kubera ko ikipe ya Bugesera ntiyashakaga kuwutakaza.

uwo munsi hakomeje umukino wa AS Kigali urangira AS Kigali FC ibonye amanota atatu kuri Marines FC ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Police FC ikomeje kugorwa no kubona itsinzi ku munsi wo ku cyumweru mu karere ka Ngoma Muhazi united yakiriye Police FC umukino urangira amakipe yombi aguye miswi, 0 : 0.

indi mikino uko yarangiye
• Sunrise FC 2-4 Mukura VS
• Gasogi United 1-0 Gorilla FC
• Musanze FC 1-1 Etincelles FC

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports WFC yaguye mu kibuga maze habura ubutabazi bwihuse

Amafoto: Miss Rwanda 2009 ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka ubuheta