Shaddyboo Yatangaje Ko Nubwo Adafite Ijwi Ryiza Ariko Vuba Aha Aza Mu Muziki Agakosora Abahanzi

Mu rucyererera rw’uyu munsi, Shaddyboo mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram ari kumwe na Muchomante mu buryo bwa live, yahishyuye imwe mu mishinga afite harimo kwerekana itandukaniro mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ifite amashusho arimo imyitwarire nk’iya Beyonce abantu bakazajya bavuga ngo mbega icyana, anemeza ko agiye gukosora abakina filimi nyarwanda yise ikinamico.

Shaddyboo avuga ku bijyanye no kwinjira mu muziki yagize ati:”Mba niturije ariko mfite imishinga ndimo gutegura bitari ibi byo kuri instagram gusa, ahubwo nshaka no kuba nakwerekana uko umuziki ukorwa byibuze Element sha akankorera indirimbo imwe nkereka abantu uko bikorwa. Nubwo ntafite ijwi ryiza ariko nkagerageza nkanatanga itandukaniro mu mashusho nk’uko mwirirwa mureba ayo hanze muti mbega icyana nanjye nkabemeza kurusha Beyonce ibyo bamwe batinya.”

Yavuze kandi ko afite gahunda yo kuba yatangira gukina filimi ati:”Ndateganya kandi no kwinjira mu bijyanye no gukina filimi ariko nkatanga itandukaniro kuko mba mbona mu Rwanda hataratangira gukinwa filimi ahubwo aba ari ikinamico.”

Report

Written by Cedric U

+250 786 148 315

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

What do you think?

3.2k Points
Upvote Downvote

Umukunzi Wa The Ben Miss Pamella Yashishuriye Abantu Amasaha Meza Yo Gusenga Ukabona Ibitangaza

Umukinnyi ukomeye wa Rayon Sport Fc ntabwo yishimiye abatoza bayo