in

NDASETSENDASETSE

ShaddyBoo yabwiye abafana be ko batamufite batasinzira.

Shaddyboo yabwiye abafana be abafitiye akamaro gakomeye ngo kuko iyo adapostinze bamwe barara bakanuye ntibasinzire.Abinyujije ku ruta rwe rwa Twiiter, Shaddy Boo yanditse ubutuma yivuga ibigwi ndetse anabagaragariza ko ari umwe mu batuma benshi babona ibitotsi mu gihe hari ubutumwa runaka yatambukije ku nkuta ze.

Yagize ati:” Ninjye gishuko cyanyu, iyo nta postinze bamwe barara bakanuye”.

Ubu butumwa Shaddy boo yabuherekezanyije aka Emoj kariho udutima, bigaragaza ko akunda urwego ariho mu gususurutsa benshi.Uyu mugore amenyereweho gutera urwenya rwa hato na hato imbere y’abakunzi be, nabo bakagenda bamusubiza baciye ahabugenewe, ubishimye akabimugaragariza n’utabyishimiye agahagarara ku ruhande rwe.

Benshi mu basomye ubu butumwa bwe, nabo bakomerejeho baramutakagiza bamwita umugore w’igikundiro, ariko mu buzima impande ni ebyirihari abamwise umwirasi abandi bati ubwo “umaze kubyimba”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye: umugabo ateje abantu inzuki mu buryo bw’igitangaza i Nyabugogo.

Ibintu bibaye kuri Meddy kuri YouTube biteye agahinda