in

Shaddy Boo yahaye urwamenyo myugariro w’umurundi kubera ibyo yakoze ubwo u Burumdi bwacakiranaga na Cameroon mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa – VIDEWO

Mu mukino wa nyuma mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Africa, u Burumdi bwasabwaga gutsinda cyangwa kunganya na Cameroon ubundi bukabona itike, gusa bwaje gutsindwa.

Umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, aho warangiye Cameroon itsinze u Burundi ibitego 3-0.

Ubwo Cameroon yatsindaga igitego cya 2, myugariro w’u Burundi niwe witangiye umupira kuri rutahizamu wa Cameroon biza kurangira igitego kigiyemo.

Nyuma y’aya makosa yakozwe n’uyu myugariro w’u Burundi, Shaddy Boo yasangije abamukurikira kuri Twitter aya mashusho maze arenzaho amagambo agira ati “Cameroon 2-0 Burundi uyu myugariro w’u Burundi araducuruje pee.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana witwa Benie w’imyaka 10 yabaye igitaramo kuri Twitter nyuma y’amagamba y’abantu bakuru yavuze ku bakobwa babasirimu birata – VIDEWO

Umukobwa uri mu rukundo na Rocky Kimomo akomeje gukoroza imbuga nkoranya mbaga – Amafoto