in

Shaddy Boo nta kozwa ibyo kuba inshuti na Yolo The Queen kandi yavuze icyo ‘Slay Queen’ bisobanuye

Mu kiganiro Shaddy Boo yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram aho bagendaga bamubaza ibibazo bitandukanye, yasobanuye ijambo Slay Queen ndetse avuga ko nta mubano yiteze kugirana na Yolo The Queen.

Yavuze ko kuba Slay Queen ari uguhiga ubuzima, abisobanura agira ati: “Naho Slay Queen ni umuntu uba ushakisha ubutunzi, agamije kubaho mu buzima buhenze bw’ibirori.”

Abajijwe ku mubano we na Yolo The Queen avuga ko batari abanzi ariko adateganya ko baba n’inshuti, kuko agirana ubucuti n’ab’umumaro ati: “Ariko n’ubundi ntabwo turi abanzi ariko nta n’ubucuti nshaka. Ubucuti ntabwo ari swing zanjye pe! Inshuti ni abafite umumaro.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Liverpool irashaka kwiyubururira muri Juventus ibinyujije muri Paris Saint Germain

Tems wo muri Afurika yakoze ibitangaza ubwo yajyaga guhatanira ibihembo by’indirimbo ziherekeza filime