in

Sadio Mané yatangaje amagambo akomeye cyane Kuri Karim Benzema

Rutahizamu wa Bayern Munich akaba umunya Sénégal sadio Mané yahamije ko umufaransa ukinira Real Madrid Karim Mostafa Benzema ari we ukwiye gutwara igihembo gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka kw’isi ballon d’or.

Nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino ubwo Bayern Munich yatsindaga Victoria Plzen ibitego 5-0 muri UEFA Champions League, sadio Mané aganira n’abanyamakuru ba canal plus yahamije ko Benzema ari we wakoze byose bimwemerera gutwara ballon d’or.

Sadio Mané yagize ati ‘Benzema yatwaye champions league anatsinda ibitego byinshi, ndetse yanatwaye shampiyona, nibyo natwaye CAN yange yambere byari byiza cyane kuri nge gusa ntibyari bihagije. Nubwo duhanganye nange Benzema namutora nk’umukinnyi mwiza’.

Sadio Mané yavuye muri Liverpool umwaka ushize yerekeza muri Bayern Munich kuri million 30, ndetse yanazanuriwe umushahara hafi gukubirwa kabiri.

Kuri ubu Mané akomeje kwitwara neza muri Bayern aho amaze gutsinda ibitego 4 muri shampiyona, gusa Liverpool yavuyemo yo ntabwo imerewe neza kubera ko kugeza Ubu ihagaze Ku mwanya wa wa 9 n’amanota 10 mu mikino 7.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane yatangaje amagambo yakoze ku mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru avuga kuri Barondoro

“Tuvuze muba slay queens 10 ntabwo wazamo “- Brianne yibasiye bikomeye shaddy wihaye ikamba ry’ubwamikazi