in

Rwanda:Umugeni yafashe fiancé we asambana n’undi mukobwa ubukwe bwabo buhita bupfa.

Ubukwe bw’inkumi n’umusore bwari butegerejwe mu Karere ka Rwamagana bwapfuye nyuma yaho umukobwa afashe umusore bendaga kurushinga ari mu bikorwa by’ubusambanyi n’undi mukobwa.

Ni ubukwe bwari buteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020 ariko kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bwari bwarasubitswe, bivugwa ko umusore yari yaramaze gukwa, kwishyura ahazabera ubukwe n’ibindi nkenerwa byose.

Tariki ya 13 Ukuboza nibwo zahinduye imirishyo nyuma yaho umukobwa ahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa ye aramubura, uyu mukobwa ngo yahise afata inzira ajya kureba aho umusore atuye agezeyo ngo akinguye ku cyumba cy’umusore asanga ari gusambana n’undi mukobwa.

Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa akuramo telefone arabafotora ubundi abasiga aho arigendera nyuma y’iminsi mike ngo yahise ashyira umusore impeta yari yaramwambitse amubwira ko ibyo gukora ubukwe birangiye.

Mu gusobanura uko byagenze ngo uyu musore afatwe yagize ati “Umukobwa niwe waje kundeba ambwira ko yafashe uwo muhungu n’undi mukobwa bari kumwe, yabimbwiye yaratinze ariko mbajije umuhungu urumva ntiyari kumpakanira kuko umukobwa afite amafoto nubwo atayanyeretse ariko yambwiraga ko ayafite.”

Yakomeje agira ati “Mpamagaye umuhungu yarabyemeye ariko nk’abantu bari bataranatera igikumwe numvaga nanabahuza bakabarirana mu gihe baba babyumva bose ariko umukobwa byaramugoye kubyakira, mubaza icyemezo yumva yafashe ambwira ko adashaka gukomeza ubukwe, nafashe umwanya ndabasengera ndongera ndabahuza umukobwa aranga.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwandakazi babica bigacika kubera uburanga bwabo bukurura abagabo bukanabinjiriza agatubutse(AMAFOTO)

Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by’ingenzi.