in

Rwanda: umunyeshuri uherutse gukora ikizamini cya Leta mu yisumbuye yasanzwe yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ariki ya 01 Kanama 2021, nibwo umunyeshuri wari usoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (tronc Commun) yasanzwe hejuru yikirundo cy’amatafari yitabye Imana. Ibi byabereye mu murenge wa Gitambi, mu Kagari ka Hangabashi ho mu Karere ka Rusizi.

Umuseke dukesha aya makuru uvuga ko magingo aya hataramenyekana impamvu uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko yaraye hejuru y’amatafari arimo umuriro,ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Amakuru avuga ko uwo nyakwigendera ku munsi w’ejo ku italiki ya 31 Nyakanga yari kimwe na ba nyiri aya matafari ari bo Uzayisenga Gaston na Hagenimana Eliazard yaje kubasaba akazi ko kugihoma bamubwira ko azagaruka mu gitondo.

Ubwo ngo cya kirundo cy’amatafari bagishyizemo umuriro bagamije kuyatwika.

Bamaze gutaha nibwo wa musore yacyuriye akoresheje urwego ku mpamvu zitaramenyekana, baje kugisura mu gitondo bamusanga hejuru yacyo yanegekaye, bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahagera yapfuye.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobizi bw’Umurenge wa Gitambi bwemeje iby’aya makuru, buvuga ko byamenyekanye mu gitondo.Busaba ababyeyi kujya baba hafi y’abana babo, ndetse gugasaba abana kwitwararika ikibazo bafite bakakibwira ababyeyi babo.

Iyakaremye Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, yagize ati “Ayo makuru ni yo twayamenye mu gitondo saa moya n’igice, bitekerezwa ko uriya musore yaraye hejuru y’amatafari, basanze ameze nabi amaraso yamushizemo.”

Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ari uko nta kibazo umwana yari afite, nta n’icyo yari afitanye n’ababyeyi be.

Yakomeje agira ati “Mu gihe nta rindi perereza rirakorwa ngo ryerekane ibitandukanye na byo, n’uko byagenze, muri ibi bihe by’ibiruhuko turasaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, abana na bo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Umugore yatakaje ibiro 83 byose muri guma murugo || ese yabigenje ate?

Musore/Nkumi: Ngizi impamvu ukwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka umugore/umugabo