in

Rwanda: Abakiristu bafotowe basenyera munsi y’ibitare n’amazi menshi bateye urujijo abemera Imana(Video).

Ni mu mashusho yasakaye ku  mbuga nkoranyambaga aho hagaragaye abakiristu barimo gusengera munsi y’urutare runini rutembaho amazi menshi, maze abemera Imana bibatera urujijo bibaza ko ubu buryo aba bagore basengamo aribwo buryo Imana yabasha kubumva.

Nk’uko byavuzwe kuri aya mashusho ngo yafatiwe ahitwa ku Gasumo ka Byumba ugiye kugera Rukomo urenze Rwafandi ruguru yo ku Idigiri mu ntara y’amajyaruguru. Ababonye aya mashusho arimo abadamu numugabo umwe bari mu mazi mwenshi batangaje ko biteye urujijo kumva ko gusengera ahantu nkaha aribwo Imana irumva amasengesho yawe.

Umwe yagize ati:“Iyimana isengwa gutya ishobore kuba ari ingome tu.Kugirango uyikuyeho akayo ndabona ari gatunambwene.Imana ko ari umubyeyi ubwo impuhwe zaba zaragiye hehe?Yaba ari umubyeyi gito.”

Undi ati:“Umugore wagezaha ntiwamutumga ngo umushobore 😂😂😂😂😂😂 abariko kazi kiwe kaburimunsi wireturuva naho nawe yagutanzemo icyacumi😂😂😂”

Hari nuwibajije ati:”Seriously nkaba bantu bahuye nimpanuka koko! Ubu bujiji burenze ukwemera”

Reba mu mashusho uko byari bimeze:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birasekeje: umunyamideli w’uburanga wari warikoranye ubukwe noneho yihaye gatanya, dore icyabimuteye.

Amashusho ya Rufonsina wo mu umuturanyi yasinze ateruwe na Rusine yarwaje benshi imbavu.