in

Rutanga Eric yavuze ko hari amajwi yumvise abasifuzi bavuze bituma igitego cya 3 Police FC yatsinze APR FC cyangwa

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2023, uhuza ikipe ya APR FC na Police FC, hagaragayemo ibintu byatunguye abantu benshi ubwo umusifuzi Abdul wari memeje igitego cya 3 cya Police FC nyuma aza kwisubiraho aracyanga.

Mu kiganiro Urubuga rw’imikino kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru Axel Rugangura wogeje uyu mukino, yavuze ko Rutanga Eric yatangaje ko yumvise abasifuzi hagati ubwabo baganota ngo bagerageze kuringanyiza umukino(bishatse kuvuga ngo umusifuzi wo hagati akore uko ashoboye ikipe zombi zinganya).

Rutanga Eric yatangaje ko aya majwi yayumvise avugirwa mu itumanaho abasifuzi baba bambaye(udukoresho bambara mu matwi), ngo umwe mu basifuzi b’ungirije uwo hagati niwe wabivugaga.

Ibi byatumye Rutanga Eric ajya kuburana maze ateza akavuyo ku musifuzi amubaza impamvu bavuze ngo bangaye umukino, akaba ari nayo mpamvu batigeze bamuha ikarita.

Kubera ko ubusanzwe iyo umukinnyi asagariye umusifuzi, ahita amuha ikarita, ariko kubera ko Rutanga yabasobanuzaga ibyo yumvise bavuga babuze icyo bamusubiza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Genda Kadafi ukunda inzoga: Umufotozi Kadafi yagaragaye akama Inka maze atangaza amagambo yasekeje benshi

Yasekeje benshi ku Isi: Umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana