in

Rutahizamu karundura wa APR FC Shaiboub yaciye bugufi asaba imbabazi maze agira icyo ategeka bagenzi be

Nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports, Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yaciye bugufi imbere y’abafana maze ategeka bagenzi be nabo kubasaba imbabazi bakabizeza ko ubutaha bazatsinda.

Wari umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ’Super Cup’ wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 3-0, ibintu byatunguye benshi.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba APR FC bagiye gushimira abafana maze Shaiboub mu gihe abandi basaga n’abahagaze, we yaciye bugufi imbere y’abafana ari ko ababwira ati “mwihangane”.

Uyu mukinnyi utaranyuzwe n’uko bagenzi be bari bahagaze gusa bareba, yahise abasaba gusaba imbabazi abafana bakabizeza ko umukino utaha bazawutsinda.

Ati “murebe abafana, mubarebe, mubabwire ko ubutaha tugomba gutsinda ku bwabo, mubarebe, mutwihanganire.”

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha tariki ya 19 Kanama 2023 ikina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na Gaadiika yo muri Somalia

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakozi batanu bikigo cy’amashuri cya Saint Trinité de Nyanza bari bakurikiranyweho icyaha cy’umwalimu watewe inda akabo kashobotse

Nyanza: Umusore ukiri muto akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibyamfurambi umwana w’umukobwa w’imyaka 4