in

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yasabye imbabazi mu buryo butangaje kugeza aho yashatse no gukubita bagenzi be banze gukomera amashyi abafana [amashusho]

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yasabye imbabazi mu buryo butangaje kugeza aho yashatse no gukubita bagenzi banze gukomera amashyi abafana [amashusho]

Rutahizamu w’umunya-Sudan ukinira ikipe ya APR FC Asharaf Eldin Shaiboub yagaragaye ku kibuga asaba imbabazi abafana nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0.

Muri iyi wikendi ishize kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, mu Rwanda habaye umukino w’ishiraniro wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC bahatanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro.

Umukino witabiriwe n’abafana benshi b’amakipe yombi, ariko bamwe batahana ibyishimo abandi basohoka muri Kigali Pelé Stadium bitotombera ikipe yabo. Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0, bitsinzwe na Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Kalisa Rashid.

Nyuma y’uyu mukino rutahizamu Asharaf Eldin Shaiboub umaze gukundwa n’abafana b’ikipe ya APR FC yagaragaye mu mashusho arimo kunamira abafana b’iyi kipe asaba imbabazi ariko arebye abona abandi bakinnyi ntacyo bibabwiye abereka umujinya mwinshi kugeza aho bahise bamwumvira nabo basa nk’abashimira abafana baje kubashyigikira.

 

Ikipe ya APR FC igiye gutangira kwitegura umukino ifite muri iyi wikendi tariki 18 Kanama 2023, aho izakina n’ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia mu rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ikihe kintu ugura ari umukara, wagikoresha kigatukura, ukakijugunya gisa nk’ivu? – IGISUBIZO

‘Ibyo bakoreye umwana wanjye bidatinze bazabona ingaruka’ Platini utarakunze kuvuga ku muryango we kuri iyi nshuro avuze kimwe mu bintu byakorewe umwana we bikamutera agahinda