in

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’ikipe y’i Burayi ikinamo undi mukinnyi w’umunyarwanda

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC umaze iminsi yitwara neza, Byiringiro Lague yamaze kumvikana n’ikipe ya SandbikensIF yo mu gihugu cya Sweden.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, nibwo amakuru yamenyekanye avuga ko Byiringiro Lague yamaze kumvikana n’iyi kipe yavuzwe haruguru azerekezamo mu minsi micye iri imbere.

Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Sam karenzi watangaje iyi nkuru ntiyigeze ashyiramo amafaranga Lague yaguzwe ariko ikiriho ni uko uyu musore yashimwe na SandbikensIF bivugwa ko amaze igihe avugana n’iyi kipe isanzwe ikinamo Mukunzi Yanick.

Si ubwa mbere Byiringiro Lague agiye kwerekeza kumugabane w’iburayi kuko no mu gihe gishize Lague yagiye mu igeregezwa kuri uyu mugabane ariko ntibyaza kugenda neza birangira adashimwe agaruka mu Rwanda.

Ibi bije nyuma y’igihe gito uyu musore yisubiyeho yongera kugaruka mu bihe byiza yari yarabuze byavugwaga ko byaterwaga n’imyitwarire itari myiza yari itangiye kumuranga.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri biganaga na Kenny Mugabo witabye Imana azize impanuka y’imodoka, igikorwa bakoreye intebe yicaragaho cyakoze ku mitima ya benshi

Umusore w’imyaka 21 yagishije inama ku rukundo rwe na Shugamami wamutwaye umutima