in

Rutahizamu wa Apr Fc n’umugore we bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere (Amafoto)

Umukinnyi wa APR FC ukina asatira BYIRINGIRO Lague n’umugore we UWASE Kelia bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Ibi babitangaje babinyujije kuri Instagram ya BYIRINGIRO Lague, aho yashyizeho amashusho we n’umugore we bari kubyina berekana ku nda.

Muri ayo mashusho baba bari kubyina imwe mu ndirimbo zigezweho hano mu Rwanda, aho bayibyina bari muri saloon y’inzu y’abo.

Nubwo bacaye amarenga ko bagiye kwibaruka ntago batangaje igihe bazibarukira ndetse ntaga bahishuye igitsina cy’umwana bagiye kwibaruka.

BYIRINGIRO Lague na UWASE Kelia bashakanye mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 8 Ukuboza 2021 nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakundana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzamu wa Etoile de l’est akomeje kuvugisha abatari bake

Ikipe ya Rayon Sports yabonye akayabo k’amafaranga ihita isezera ku bukene