in

Ikipe ya Rayon Sports yabonye akayabo k’amafaranga ihita isezera ku bukene

Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’ababana n’iyi kipe hakusanyijwe akayabo k’amafaranga azifashishwa n’iyi kipe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, nibwo habaye inama nyunguranabitekerezo aho yari yobowe na Perezida wa Rayon Sports UWAYEZU Jean Fidele.

Intego y’iyi nama yari ukungurana ibitekerezo, harebwa icyakorwa ngo iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda igaruke mu bihe byiza yahozemo.

Muri iyi nama kandi hakusanyijwe amafaranga agera kuri miliyoni 43 z’amanyarwanda, aya mafaranga azafasha iyi kipe kuzagura abakinnyi bashya.

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gushora amafaranga menshi ku isoko ryo muri iyi mpashyi igiye kuza, aho bagomba kugura abakinnyi b’inkorokoro.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Apr Fc n’umugore we bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere (Amafoto)

Dore abakinnyi Rayon Sports izongeramo ndetse n’amafaranga bazatwara