in

Rutahizamu ugiye gusinya muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Congo, Cesar Manzoki Lobi, ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki z’icyumweru.

Uyu rutahizamu araba aje kugirana ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports ishaka kumusinyisha akazayifasha mu mwaka utaha.

Rayon Sports irashaka gusinyisha uyu musore kugira ngo azabe ari we igenderaho nyuma yo gusezerera bamwe muri ba rutahizamu bari bafite.

Rayon Sports iri kugenda yiyubaka mu buryo bukomeye aho bari gutekereza kuzana n’abandi bakinnyi bagiye batandukanye.

Cesar Manzoki Lobi ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru (ku wa Gatandatu) aho araba avuye mu gihugu cya Uganda.

Cesar Manzoki afite imyaka 25 y’amavuko, avuka mu gihugu cy’abaturanya cya Congo akaba akina muri Vipers yo muri Uganda.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akazoza ka Cristiano Ronaldo gakomeje kuba ihurizo muri Manchester United no mu bafana be

Mbega Umuzigo! Imodoka Safi Madiba asigaye agendamo irarenze! Abafana be bayibonye bavuze imbamutima zabo (Ifoto)