in

Akazoza ka Cristiano Ronaldo gakomeje kuba ihurizo muri Manchester United no mu bafana be

Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo arashaka kuva muri iyi kipe ibarizwa mu mugi wa Manchester.

Nk’uko ikinyamakuru AS cyo muri Espagne cyabitangaje ngo uyu musore ntago yishimiye muri iyi kipe yiyita amashitani atukura.

Ahanini ikigiye kujyana uyu mugabo ni uko ngo imikinire y’iyi kipe nta kigenda kandi akaba abona ntakiri gukorwa kugira ngo babicyemure.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo ukomoka muri Portugal ko ashobora guhita yigira muri Buyern Munich gusimbura Robert Lewandowski ushaka na we kwigendera.

Abari hafi ya Cristiano Ronaldo bemeza ko ari gutekereza kuva i Manchester kandi ngo ashaka kuhava muri iyi mpeshyi.

Ikinyamakuru Sky Germany cyo cyivuga ko Cristiano Ronaldo atazajya muri Buyern Munich muri iyi mpeshyi.

Uyu mukinnyi ukina imbere yagarutse muri Manchester United mu mpeshyi ishize aho hari hashize imyaka isaga 13 ayivuyemo akerekeza muri Real Madrid.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Oprah wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye (Video +amafoto)

Rutahizamu ugiye gusinya muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali