in

Rutahizamu Byiringiro Lague waguzwe akayabo na Sandvikens IF yo muri Sweden yahise agaruka mu Rwanda ikubagahu

Rutahizamu w’ikipe y’Amavubi na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, Byiringiro Lague waherekaga gusohoka mu Rwanda, yagarutse mu buryo butunguranye.

Mu ijoro rya tariki 7 Werurwe 2023, ni bwo uyu rutahizamu yari asezeye ku nshuti ze n’umuryango, afata indege asohoka mu gihugu benshi bibazaga ko agiye gutangira akazi mu kipe ye nshya.

Ubwo yavaga mu Rwanda, yari agiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya gushaka Visa yo kumwemerera kujya gukorera no gutura mu gihugu cya Suède.

Amakuru dukesha UMUSEKE, ni uko nyuma yo kubonera Visa muri Kenya, uyu mukinnyi yasabwe n’abayimuhaye kugaruka mu Rwanda kugira ngo abe ari ho ahagurukira yekerekeza muri Suède.

Lague yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko afite itike y’indege yo guhaguruka ku gicamunsi yerekeza ku mugabane w’i Burayi gutangira akazi.

Biteganyijwe ko ahaguruka Saa kumi z’amanywa ajya muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 80$ ahabwa amasezerano y’imyaka ine.

Iyi kipe iraba ibonye Umunyarwanda wa Kabiri nyuma ya Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019 nk’intizanyo ya Rayon Sports ariko bikarangira abaye umukinnyi wa yo bidasibirwaho.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Suède izatangira tariki ya 31 Werurwe 2023 aho kuri uwo munsi ikipe ya Sandvikens IF izakirwa n’iya United IK Nordic.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Byiringiro Lague yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi. Yananyuze mu Bufaransa.

Lague w’imyaka 22 yageze muri APR FC mu 2018 avuye mu kipe ya Vision FC ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA irangije gukora ibyo yifuzaga gukorera Carlos Alos Ferrer kugirango akomeze gutoza ikipe y’igihugu

Amakuru meza ku bakunzi b’umuhanzi Rotimi