in

Rurashonga:Kim Kardashian na Kanye West batangiye kugabana imitungo yabo.

Kim Kardashian n’umugabo we baravugwaho ko batangiye kugabana imitungo yabo harimo n’inzu.

TMZ izwiho kwandika amakuru atandukanye yiganjemo ay’ibyamamare, yatangaje ko hari amakuru ifite yemeza ko inyubako Kim Kardashian asanzwe abanamo n’abana azayigumamo.

Umwe mu nshuti z’uyu mugore yabwiye iki kinyamakuru ko akunda iyi nyubako cyane ku buryo adashaka kuyivamo. Iyi nyubako isanzwe ifite agaciro ka miliyoni $60 iherereye muri Hidden Hills. Kanye West we ngo ashobora kuguma mu nyubako asanzwe abamo iri muri Wyoming.Uyu muryango wasezeranye kubana akaramata kuva mu 2014, bivuze ko bari bamaranye imyaka hafi irindwi. Bari bafitanye abana bane.

Kim Kardashian mu minsi ishize yasabye gatanya Kanye West arayemeza. Guhera muri Mutarama 2021, hadutse amakuru yavugaga ko uyu muryango utakibana mu nzu, iki gihe bavugaga ko Kanye West w’imyaka 43 asigaye yibera muri Leta ya Wyoming, mu gihe Kim Kardashian w’imyaka 40 yagumye mu nzu bari batuyemo muri Calfornia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Producer Madebeat yemereye impano itangaje Platini nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umukunzi we.

Uyu mugabo yavutse adafite amaguru n’amaboko|Ubu ni umuherwe cyane|Ese abaho ate?