in

Rulindo: Umugabo yatemye umugore we ahita akora igikorwa kidasanzwe

Nizeyimana Patrick wo mu Karere ka Rulindo uri mu kigero cy’imyaka 25 arakekwa kwica atemye Nyiranziramwabo Alice uri mu kigero cy’imyaka 40 na Hakuzimana Isaie w’imyaka 23 bari barashakanye, arangije ajya kwirega kuri sitasiyo ya polisi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023,ahagana saa yine z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Rukurazo,Akagari ka Kigarama,Umurenge wa Masoro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mutaganda Theophile, yavuze ko kugeza ubu hakekwa ko uyu mugabo yari afitiye inzika uyu muryango.

Visi Meya avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro nyirizina y’urwo rupfu, asaba abantu kwimakaza amahoro bakareka urwango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamara mba mbona urenze Pamela! Murumuna wa Miss Uwicyeza Pamela yihariye imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza igice cye cyinyuma bigatuma havugwa byinshi (Amashusho)

Ibintu bye birimo Imana: Amashusho y’ibintu Mugisha Bonheur yakoreye ikipe ya Al-Hilal yatumye abantu babona ko uyu musore ahishiye byinshi Abanyarwanda -AMASHUSHO