in

Ruhango: Umugabo wari usanzwe ari umuganga yasanzwe yimanitse mu gisenge cy’inzu ye

????????????????????????????????????

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu mudugudu wa Munini, haravugwa inkuru y’umugabo wari usanzwe ari umuganga wasanzwe amanitse mu gisenge cy’inzu ye yimanitse mu mugozi.

Uyu mugabo witwa Hakizimana Emmanuel, umugore we yari yagiye gushyingura maze asiga umugabo we aryamye, aramubwira ngo afunge ingufuri maze urufunguzo aruseseka munsi y’urugi.

Ubwo byageze mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro, maze uwo mugore atashye asanga aho urufunguzo yarusize asanga niho rukiri, yafunguye ingufuri maze yinjiye mu cyumba akubitwa n’inkuba ahita asoka yiruka ajya gutabaza.

Abaturanyi bahageze maze basanga inzogera yirenze, gusa banenga umuntu nkuyu w’umuganga ujijutse wiyaka ubuzima. Ni mu gihe kandi RIB yahise ijyana Nyakwigendera mu bitaro bya Kinazi kugira ngo iperereza ku rupfu rwe ritangire.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abadayimoni bahuye nuruva gusenya: Hagaragaye amashusho y’umugore utemagura amajyini(video)

Umunyarwenya Shema Pattyno yibasiye abakobwa ba Kigali Boss Babies abantu barumirwa (video)