in

Ruhango: Umugabo akurikiranweho kwica nyina amukubise umuhini amuziza inkoko

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira haravugwa inkuru y’umugabo ukurikiranyweho kwica nyina amukubise umuhini kubera inkoko uwo mugorobo yari yabuze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira bwabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe hagikorwa iperereza ku murambo wa nyakwigendera.

Uyu mukecuru w’imyaka 88, yapfuye ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, bivugwa ko yaba yarazize inkoni uyu mwana we yamukubise doreko ngo ubwo yaburaga inkoko ze, yagize umujinya maze atangira gukubita abagize umuryango we.

Bikaba bikekwa ko yaba yarakubise na nyina ngo kuko kuva yakubita abagize umuryango we, uwo mukecuru ntabwo yongeye kurya kugeza apfuye, ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari gukorwaho iperereza ngo harebwe niba yarazize inkoni cyangwa yarapfuye urupfu rusanzwe (izabukuru).

Abana ndetse n’abuzukuru ba nyakwigendera, bari biteguye kumushyingura ku cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, gusa RIB ihita itwara umurambo, ujyanwa gukorwaho iperereza, ndetse kandi bemeza ko uyu muvandimwe wabo ko ariwe wishe nyina ngo kuko yatawe muri yombi yaratorotse ngo kuko yafatiwe mu karere ka Kamonyi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yagejejwe imbere y’ubutabera: Turahirwa Moses yitabye urukiko rw’ibanze

Uyu ntazapfa ahubwo azarama, ikimasa cy’igisore cyakubise umugabo umugeri ushobora kuzamugaruka mu minsi iri imbere(Videwo)