in

Rubuze gica: APR FC inaniwe kwisobanura na Kiyovu Sports ibintu biguma rudubi

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya APR FC kuri sitade ya karere ka Bugesera maze inanirwa kwikura imbere y’intare za APR FC bahanganiye ibikombe bibiri uyu mwaka.

APR FC inganyije na Kiyovu Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino warugoranye cyane dore ko ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi azakucyanga avuga ko habayemo kurarira bikaba byanateje imvururu mu kibuga.

Abakinnyi batsinze ibitego ku mpande zombi ni Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 23 w’igice cya mbere n’aho Kiyovu Sports yatsindiwe na Mugiraneza Frouduard ku munota wa 73 w’umukino.

APR FC na Kiyovu Sports zisigaranye urugamba rwo kuzisobanura ku mukino wa kabiri wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro aho izi kipe zifite urundi urugamba rwo kwegukana ibikombe bibiri harimo shampiyona y’u Rwanda ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mujye mwambara mwikwize: Umukobwa yahuye nuruva gusenya ubwo yajyaga gutega moto birangira agiye n’amaguru (video)

Yoo basubiye kwiga disi, Abana benshi bakuwe mu byabo n’ibiza bafashijwe bahabwa ibikoresho basubira mu mashuri