in

Roho mutagatifu mbera umuyobozi: Ubutumwa bwanyuma Junior Multisystem yageneye abamukurikira

Ishavu, agahinda n’umubabaro nibyo byuzuye mu muryango mugari w’imyidagaduro mu Rwanda kubera urupfu rwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, watunganyije indirimbo nyinshi z’abahanzi zakunzwe.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Producer Junior Multisystem yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye ku Bitaro bya Nyarugenge.

Junior yari amaze igihe arwaye, ni uburwayi bwafashe akaboko ke kaciwe bikomotse ku mpanuka yakoze muri 2019.

Mu mpera za 2019 nibwo yatangiye gusaba abantu ko bamusengera kubera ko arwaye ameze nabi ndetse ko abonye ubufasha akavurwa byaba byiza kurushaho.

Nyuma y’iminsi mike aciwe ukuboko, Producer Junior yahishuye ko yatangiye kujya aribwa aho baguciriye, bigenda bikura kugeza bivuyemo uburwayi bukomeye.

Tariki ya 21 Gicurasi 2023 nibwo Producer Junior Multisystem aheruka kugira icyo ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram. Ni ifoto arimo asoma Bibiliya maze iherekezwa n’amagambo asaba Imana kumubera umuyobozi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi ba Real Madrid bashonje bahishiwe: Rutahizamu Kylian Mbappe ari mu muryango winjira muri Real Madrid bifuzanya cyane

Sibomana Abouba wakanyujijeho muri Rayon Sports yahawe ikaze n’ingagi nkuru mu murwa -AMAFOTO