in ,

Reba umuhanzi Nyarwanda ushaka kwibagiza Parfine agahinda yatewe na Safi

Regy Banks , umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziganjemo izicurangitse mu mudiho nyafurika yanditse ibaruwa avuga ko ashaka gusimbura Safi imbere ya Parfine no mu itsinda rya Urban Boyz.

Mu itangazo uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ‘’ Ndashaka gusimbura Safi Madiba mu myanya ibiri y’icyubahiro yatakaje ariyo : Parfine  na Urban Boyz’’.

Yongeyeho ko ngo icyo Safi amurusha ari uburambe mu kazi gusa ati : “ Icyo Safi andusha ni uburambe mu kazi naho ibindi byose ntacyo andusha kandi niteguye gukora ibisabwa byose kugira ngo iyo myanya yombi nyegukane”.

Itangazo rya Regy Banks

Safi na Parfine bavuzwe mu nkuru z’urukundo guhera muri 2015 , urukundo rwabo rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse nabo bakarutiza umurindi aho buri kanya babaga bashyira amafoto yabo mu bihe bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo byamenyekanye ko aba bombi bamaze gutandukana burundu , babanje kubigira ibanga ariko nyuma biramenyekana , Safi yahise akora ubukwe na Niyonizera Judithe umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Canada , kuri Parfine we ntarahishura uko ahagaze mu rukundo nyuma yo gutandukana na Safi.

Parfine yavuze ko nyuma yo gutandukana na Safi hari abasore benshi b’abanyarwanda barimo n’abahanzi batangiye kumwandikira bamusaba urukundo ngo bamwibagize agahinda yasigiwe na Safi , Regy Banks na we akaba yeruye ko abyifuza.

Nyuma y’ubukwe bwa Safi yahise asezera no mu itsinda rya Urban Boyz yari amazemo imyaka 10 , akivamo havuzwe amakuru ko Nizzo na Humble Jizzo bashobora gushaka umusimbura we muri iri tsinda gusa nyuma babiteye utwatsi bakomeza gukora ari babiri.

Safi na Parfine bakundanyeho mbere y’uko Safi arushinga na Judithe

Regy Banks ushaka gusimbura Safi mu myanya ibiri y’icyubahiro abona yatakaje

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abasore bahataranira ikamba ry’umusore Mwiza kurusha abandi muri Africa “Mister Africa International 2017”

Meddy yaba yatandukanye n’umukunzi we, ibimenyetso