in ,

Reba ibyo utazi ku mukobwa wuje uburanga wabaye Miss Burundi

14034690_1655181678131031_1919873620443067481_n

Umukobwa witwa Ingabire Ange Bernice yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Burundi nyuma y’uko hari hashize imyaka ine iki gihugu kidakora iki gikorwa ku mpamvu zitandukanye.

ngabire Ange Bernice w’imyaka 21 asimbuye kuri uyu mwanya umukobwa witwa Melodie Mbonayo wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2012. Miss Ingabire yagizwe Nyampinga w’u Burundi muri 2016 kugeza muri 2017 ari nabwo hazatorwa uzamusimbura.

Mu irushanwa rimaze ukwezi kose, rikaba ryariitabiriwe n’abakobwa 14 , Ingabire Ange Bernice niwe watsindiye uyu mwanya mu birori byabereye mu mujyi wa Bujumbura, asimbura Miss Melodie Mbonayo umaze imyaka ine yambaye iri kamba ry’ubwiza nka Nyampinga w’igihugu dore ko yabaye Miss Burundi 2012.

Angel afite inzozi zo kuzaba Doctor mu buvuzi ndetse yatangiye urugendo rwo kuzazigeraho dore ko yiga ubuganga muri University of Burundi.

Umushinga we wo gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo niwo watumye aza imbere y’abandi bose. Angel ati” Iteka nahoze ndota kuzaba Docteur mbere yo kuba Nyampinga w’Uburundi ..niteguye gukora icyo nshoboye cyose mfatanyije n’abanyagihugu kugira dutabare abana bababaye.

Angel yakurikiye Imana ndetse aririmba muri Korari ikirenze kuri ibyo ngo mu buzima bwe agendera ku mutagatifu  Mother Teresa Calcutta. Ikindi utazi kuri Angel kandi ngo ibara ry’Irose niryo akunda kurusha ayandi.

Kaneza Monna Walda wabaye igisonga cya Mbere
Ornella Gahimbare yabaye igisonga cya Kabiri

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukubitwa na Liverpool Petr Cech umuzamu wa Arsenal yahuye n’akaga gakomeye!

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #6 (amafoto)