in

Reba ibyakubwira ko umugore urimo gutera akabariro ageze ku byishimo bye by’indunduro(kurangiza)

Abahanga mu by’imibanire bavuga ko umuntu wigitsinagore wese ubashije kurangiza neza ariho hantu  ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kuba bidasanzwe mu buzima iyo abashije gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza neza.

Nyuma iyo umugore amaze kurangiza, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro, bikurikirwa n’ agahe k’ ikiruhuko, cy’ umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Dore Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza.

1. Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’ aho isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yongereye ingano cyangwa se yahagurutse nk’ uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’ igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu tumeze nkuturi kumukirigita tumuzamukamo umubiri wose.

2. Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’ imitsi y’ amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho.

3. Ikindi kigaragaza ibi byishimo bikomeye, umubiri w’ umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ ubusanzwe ari wo utera ibyishimo by’ umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.

4. Bamwe mu bagore, ibyishimo byabo biherekezwa n’ ibindi bimenyetso bimwe na bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe mukorana iyo mibonano, kumufata ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri gahunda, n’ ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko abyifatamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umugore wa Diamond yagaragaye asomana n’umugore mugenzi we(video)

“Iki si igitsina ni amaribori” mu burakari bwinshi, Bazongere Rosine yibasiye abamushinja kwifotoza yerekana imyanya y’ibanga (ifoto)