in

YEGOKOYEGOKO

Reba ibyabaye ku muforomokazi watanze itangazo ushaka uwamurongora

Umukobwa witwa Lillian Banda wo muri Zambia ukora akazi k’ubuforomo, ari mu byishimo nyuma yo gutanga itangazo ko akeneye umugabo agahita amubona mu kanya nk’ako guhumbya.

Amakuru avuga ko Umuforomokazi witwa Lillian Banda w’imyaka 28 y’amavuko, yabonye umugabo akomeje kubura yigira inama yo kwerekera ku mbuga nkoranyambaga atanga itangazo avuga ko ashaka umugabo ufite gahunda yo kubaka urugo.

Umusore witwa Benny Daka w’imyaka 30 y’amavuko, akaba umucuruzi mu mujyi wa Lusaka, akibona itangazo rya Lillian yahise amwoherereza ubutumwa bugufi, bahita bahura ndetse barimo kwitegura ubukwe.

Lillian Banda uri mu byishimo, avuga ko Imana yahise imuha umugabo uhuje n’ibyifuzo bye bityo ko bagomba kuzambikana impeta y’urudashira mu minsi iri imbere nk’uko faceofmala ibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzahora nkwibuka nk’intwari yanjye papa ndagukunda” Bad Rama yasezeye ku mubyeyi we witabye Imana mu magambo ababaje

Rwanda: umugore utwite ari mu marira kubera umugabo we ugiye kumwicisha itabi