in

Rwanda: umugore utwite ari mu marira kubera umugabo we ugiye kumwicisha itabi

Umugore wo mu Rwanda arasaba inama nyuma y’aho umugabo we akomeje kumubangamira kubera gukunda itabi.

Uyu mubyeyi utwite akaba avuga ko umugabo we amaze kumurambira aho yifuza ko yanava ku itabi , ariko yabuze icyo yakora.

Uyu mubyeyi yagize ati:” muraho? Mu byukuri ndifuza ko mungira inama ndakomerewe mfite umugabo tumaze amezi 8 tubana, mbere yuko mbana nawe yarasanzwe anywa itabi. Ariko nkahora mubwira ko ntakunda umuntu unywa itabi. Turi hafi kubana yaje kurivaho kuburyo yaragejeje iki gihe atarongera kurinywa. Ikinteye kubandikira ejo bundi navuye ahantu ngeze mu rugo nsanga itabi murugo, birantungura kandi ndatwite inda yanjye aho igeze ararinywa nkumva namuta munzu nkigendera nkasanga yashoje kurinywa mu byukuri n’iyo anyegereye numva arimo kunukira itabi nkumva nshaka kuruka , mbega mbanabuze amahoro pee nkore iki??? Ko nifuza ko umugabo wanjye yazava kwitabi burundu, ko mbimubwira nkumva ntacyo abihinduraho kandi bimbangamira, murakoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibyabaye ku muforomokazi watanze itangazo ushaka uwamurongora

Morocco iri gutitiza amakipe akomeye ku isi mu gikombe cy’isi burya Amavubi yu Rwanda yigeze kuyidwingira i Nyamirambo rubura gica