Umuhanzi Christopher ukunzwe n’abantu b’ingeri zose cyane cyane biganjemo abakobwa kubw’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mutima ,ubu yabigaragarijwe mu  ijoro ry’iki cyumweru ubwo yataramiraga abakunzi be mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya Top Chef Nyabugogo,umukobwa kwihangana byanze yisanga kurubyiniro abyinana n’uyu muhanzi ndetse  aboneraho kumubwira ko amukunda.

Uyu mukobwa yatumwe abenshi bashyira urushyi ku munwa kubw’ibyishimo Christopher nawe aramwemerera ntiyamutenguha mu gihe cy’iminota 30′ babyinana bagacishamo bakongorerana.