in ,

Irebere uburanga bwa bamwe mu banyarwandakazi bamaze guhatanira amakamba menshi y’ubwiza (Amafoto)

Mu Rwanda hari abakobwa bagiye bahatanira amakamba atandukanye, yaba ari yo gutoranya Nyampinga uhagarariye igihugu, za Kaminuza, ndetse hakaba n’abakobwa bagiye babona amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rwa bamwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bagaragaye bahatanira amarushanwa y’ubwiza arenze rimwe, muri aba hakaba harimo ababashije gutsinda bakambikwa amakamba bahataniraga ndetse n’abatarabashije kubigeraho ariko bagerageje guhatana.

akalaa-horz

1. Miss Mutesi Aurore

akaoaoapoa

Miss Mutesi Kayibanda Aurore, yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2012, ari naryo rushanwa ry’ubwiza rya mbere yitabiriye. Nyuma yo guhatanira iri kamba akanatsinda, byaje kumuhesha amahirwe yo guhatanira andi makamba atandukanye, arimo irya Miss Supranational yahataniye mu mwaka wa 2013 ndetse n’irya Miss Fespam yahataniye akanaryegukana muri uwo mwaka wa 2013, mu marushanwa yabereye i Brazzaville. Uyu mukobwa kandi, yanahataniye ikamba rya Miss Fashion Universal mu mwaka wa 2014, aza no kwambikwa ikamba ry’igisonga cya gatatu muri aya marushanwa.

2. Miss Umwali Neema Larissa

Image result for Umwali Neema Larissa

Umwali Neema Larissa, mu mwaka wa 2012 yahataniye ikamba rya Nyampinga w’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), ndetse aza no gutsinda yambikwa iri kamba. Nyuma yaho nabwo yaje guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yabaye mu mwaka wa 2014 ariko aha ho nta kamba yatahanye.

3. Miss Mutoni Balbine

balbine


Balbine Umutoni w’imyaka 20 y’amavuko, nawe ari mu bakobwa b’abanyarwandakazi bamaze kwitabira amarushanwa menshi y’ubwiza, ndetse ntaranacogora. Mu mwaka wa 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yahataniye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye (Miss High School 2014), ndetse birangira anatsinze aba ari we wambikwa ikamba.

balbine

Mu mwaka ushize wa 2015, yagiye mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ryaje kwambikwa Miss Kundwa Doriane, ariko uyu Balbine nawe ntiyaviriyemo aho kuko yabaye igisonga cye cya kane. Ntiyashizwe ariko, kuko yagarutse muri Miss Rwanda muri 2016 ariko akavamo ntakamba yegukanye

4. Miss Marlene Mutoniwase

marlene


Miss Mutoniwase Marlene yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2014, icyo gihe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryambikwa Miss Akiwacu Colombe, ariko uyu nawe ntiyaviriyemo aho kuko yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri ndetse n’irya Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage). Ibi byamuhesheje kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Miss Heritage ku rwego rw’isi, aya akaba ayarabereye mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mpera z’umwaka wa 2014, ndetse n’ubwo atatsinze, yahawe ikamba ry’umukobwa wagaragaje ubuhanga muri aya marushanwa.

5. Miss Bagwire Keza Joannah

Image result for Miss Bagwire Keza Joannah

Bagwire Keza Joannah nawe yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015, ubwo ikamba nyamukuru ryambikwaga Kundwa Doriane. N’ubwo atambitswe ikamba rya Miss Rwanda, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage) maze biza kumuhesha gusohokera igihugu, ajya muri Afrika y’Epfo guhatanira ikamba rya Miss Heritage Global, ndetse abasha kwegukana umwanya wa kane ku rwego rw’isi n’umwanya wa kabiri muri Afrika.

6. Miss Gasana Darlene

darlene


Gasana Edna Darlene, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015, ndetse muri aya marushanwa yaje kwambikwa ikamba ry’umukobwa uzi kubana neza n’abandi (Miss Congeniality). Nyuma y’ibi, yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda; ishami ry’Ubucuruzi n’ubukungu (Miss CBE 2015), amarushanwa arangira ari nawe utsinze yambikwa iryo kamba.

7. Miss Utamuliza Rusaro Carine

carine


Utamuliza Rusaro Carine, yahataniye bwa mbere irushanwa ry’ubwiza mu mwaka wa 2007, ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma mu mwaka wa 2009, yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ryaje kwegukanwa na Miss Bahati Grace, hanyuma we amubera igisonga cya mbere. Uyu mukobwa kandi yanitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rizwi ku izina rya “Miss Tourism Queen International”,  ryabereye mu Bushinwa, yegukana umwanya wa gatandatu ku isi.

8. Miss Kundwa Doriane

doriane


Miss Kundwa Doriane, yamenyekanye bwa mbere ubwo yitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 yaje no kurangira ari we utsinze akambikwa iri kamba. Nyuma yo gutsinda, muri uwo mwaka wa 2015 yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Fespam ariko aha ho nta kamba yabashije kuhakura, ndetse icyo gihe ibi byateje impaka mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bivugwa ko yaba yarariganyije uyu mwanya igisonga cye cya mbere, Miss Uwase Raissa Vanessa.

9. HItayezu Belyse

belyse


Hitayezu Belyse, amaze guhatanira inshuro ebyeri ikamba rya Miss Rwanda, harimo mu mwaka wa 2014 ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye ndetse no mu mwaka ushize wa 2015. Mu mwaka wa 2014, yatowe nka Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo, bimuha amahirwe yo guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014, n’ubwo atabashije gutsinda ku rwego rw’igihugu kuko ikamba ryahawe Miss Akiwacu Colombe. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015, nabwo,yongeye kugerageza amahirwe ye ndetse agera mu bakobwa 15 bagombaga gutoranywamo uwambikwa ikamba ariko nabwo ntiyabasha kubona iryo kamba,ariko kandi ntabwo yacitse intege kuko yongeye kwitabira aya marushanwa Ku nshuro ye ya gatatu ariko na none ntiyabasha kwegukana iri kamba

10. Miss Sandra Teta

Image result for Miss Sandra Teta

Miss Sandra Teta, yamenyekanye bwa mbere anatangira kuvugwa mu bitangazamakuru ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’icyahoze ari SFB, hari mu mwaka wa 2011. Icyo gihe ntiyabashije kwambikwa ikamba rya Nyampinga, ariko yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011. Si iri rushanwa gusa yitabiriye, kuko mu mwaka wakurikiyeho wa 2012, yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda; ariko ntabashe kwegukana ikamba kuko ryatwawe na Miss Mutesi Kayibanda Aurore. Miss Sandra Teta kandi, mu mwaka wa 2013 yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss University Africa yabereye mu gihugu cya Nigeria ariko ntiyabashije kwegukana ikamba.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano uko umukobwa yaraye atunguye umuhanzi Christopher akamugaragariza urukundo rutagira ingano

Ntibisanzwe: FIFA yazanye amategeko adasanzwe mu gutora umukinnyi mwiza w’umwaka