in

REB yahishuye ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza basigaye bashobora gutangira kwiga bidatinze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Alphonse Sebaganwa yahamije ko mu gihe cya vuba hazamenyakana ibijyanye n’itangira ry’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’incuke ku batarakomorerwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 nyuma y’aho bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko babangamiwe no kuba batazi amakuru y’itangira.

Hari abagaragaje ko abana biga mu mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bibagiranye, mu gihe bagenzi babo biga mu cyiciro kimwe mu mashuri akoresha porogaramu mpuzamahanga ari mu Rwanda bo bageze kure amasomo.

Ubutumwa bwa REB

Abinyujije kuri Twitter, Dr Sebaganwa yavuze ko mu minsi ya vuba gahunda y’itangira ry’amashuri kuri abo bana iraba yamenyekanye.

Yagize ati “Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.”

Bamwe bibazaga impamvu amashuri yasigaye adafungurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Jolly yahishuye urutonde rw’indirimbo nyarwanda 10 yakunze cyane muri 2020

Abakobwa gusa: Menya ibintu byoroheje byagufasha gutahura umusore utagukunda ahubwo wishakira ko muryamana gusa.