in ,

Real Madrid iri kwishimira imbogamizi z’ikipe ya Juventus mu gutwara Champions League

Real Madrid jubilating

Mu gihe habura amasaa atagera kuri 48 ngo isi yose ihange amaso umukino wanyuma wa Champions League uzahuza ikipe ya Juventus Torino na Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ku mpande zombi abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana muri rusange bafite byinshi bari gutangaza bitewe n’ibyifuzo bya buri wese. Gusa ku ruhande rwa Juventus, binyuze mu mutoza wabo Maximilliano Allegri, batangaje imbogamizi ikomeye ishobora no gutuma badatwara iki gikombe. Les joueurs du Real Madrid. (Reuters)

Umutoza wa Juventus nkuko tubikesha ikinyamakuru La gazetta delo sporo cyandikira mu butaliyani nyuma yo gutangaza ko umukinnyi Casemiro, umunya Brezil ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid ariwe umuteye ubwoba ku buryo bukomeye kurusha abandi bose yunzemo ati:”Il n’est pas le meilleur techniquement, il n’est pas le joueur le plus doué du Real. Mais sa présence est fondamentale, il est la base, il donne un équilibre qu’aucun autre joueur ne peut donner. Depuis que Madrid a Casemiro, cela a beaucoup changé.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Ntabwo ari umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe, si nawe mukinnyi ukomeye cyane muri Real, gusa imyitwarire ye ni iy’agaciro, niwe pfundo ry’umukino wa Real Madrid, atanga icyizere cy’umukino mwiza kurusha uwo ariwe wese. kuva yajya muri iyi kipe, imikinire y’ikipe yose yahise ihinduka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yahungabanyije imbaga ubwo yambaraga umwambaro ugaragaza amabere ye (amafoto)

Umukunzi wa Safi Madiba yongeye kumwibutsa ko ariwe umuryohereza ubuzima (inkuru irambuye)