in

R’Bonney Gabriel yatorewe kuba Miss Universe 2022, yambikwa ikamba rihenze kurusha ayandi ku isi

Mu ijoro ryo kuwa 6 tariki 14 Mutarama 2023 ,nibwo umunyamerikakazi  R’Bonney Gabriel yambitswe ikamba rya Miss Universe 2022 ku nshuro yaryo 71 ,mu birori byabereye Ernest N.Morial Convention Center  mu mujyi wa New Orleans ,muri America.

Iri kamba ryahawe R’Bonney Gabriel ryagombaga gutangwa mu mpera za 2022 ,icyakora riza gusubikwa ryegezwa inyuma bitewe n’imikino y’igikombe cy’isi yari iri kubera Qatar.

R’Bonney Gabriel ni umukobwa w’imyaka 28 wavukiye mu mujyi wa San Antonio,muri leta ya Texas ,,yize ibijyanye no guhanga imideli  ndetse abihererwa impamyabushobozi ya kaminuza mu mwaka wa 2018.

Se umubyara yitwa Remigio Bonzon ,yavuye mu gihugu cya Philippines agiye kwiga muri America ibijyanye na Pyschology muri kaminuza ya Southern Califonia ,icyo gihe Se yari afite amadolari 20 gusa imbere n’inyuma ,nyuma yaje gushakana na Dana Walker  wari umunyamerikakazi  babyarana R’Bonney.

Ikamba  R’Bonney yahawe ryaciye agahigo ko kuba ariryo kamba rihenze kuva mu myaka 71  ishize hatangira gutegurwa amarushanwa y’ubwiza ,kuko iri kamba rihagaze miliyoni 5.3 z’amadolari, uyu mukobwa akaba yahawe iri kamba asimbuye umuhindekazi Harnaaz Sandhu waherukaga kwegukana iri kamba 2021.

Source:Marca

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Umugabo yagiye kugura utunini muri Farumasi ageze ku muryango wayo yitura hasi

Birababaje: umugabo yivuganye sheri we yatanzeho miliyoni 60 azi ko azamurongora akamwanga