in

Rayon Sports yitera ibibazo Koko! Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Ndizeye Samuel atabagwa hakiri kare bikaba bishobora gutuma iyi kipe igayika

Ndizeye Samuel umaze igihe afite ikibazo cy’urutugu agiye kubagwa bitinze kubera ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel.

Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC ubanziriza umukino wa nyuma usoza imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ( Phase aller), nibwo Ndizeye Samuel yagize ikibazo cy’urutugu biza gufatwaho umwanzuro ko agomba kubagwa ariko yari asanzwe afite iki kibazo agakomeza kwihangana kugirango akomeze afashe iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino Ndizeye Samuel byaje kwanga uko yakomezaga kugerageza byakomezaga kugenda biba bibi cyane. Uyu musore urebye igihe yarekeye gukina iyo aza kwitabwaho ako kanya kugeza ubu aba ameze neza kuko gukuka urutugu ntibijya birenza ukwezi kumwe bivuze ko Shampiyona yagombaga kugaruka n’uyu musore ahari.

YEGO twaje gutohoza neza ngo tumenye impamvu nyamukuru yatumye Ndizeye Samuel atabagwa hakiri kare, tuza kumenya ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakomeje kugenda bwibaza niba babagisha uyu mukinnyi bagatakaza amafaranga kandi amasezerano ye arimo kugenda arangira. Andi makuru akavuga ko Ndizeye Samuel agenda agumura bamwe mu bakinnyi bakamushinja ko atarimo kwitwara neza, iki bagatekereza ko cyatuma batamukorera iki gikorwa.

Ibi ntibyakabaye, bitewe ni uko Ndizeye Samuel afasha cyane ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo kugarira izamu cyane, ariko ntabwo iki ubu buyobozi bwabirebyeho bukaba bufashe umwanzuro wo kubagisha uyu mukinnyi igihe cyarenze. Ndizeye Samuel kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, nibwo agomba kubagwa nkuko bitangazwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports bishobora kuyibana ibibazo bikomeye cyane idafite uyu mukinnyi dore ko imikino 5 igomba gutangiriraho izahura namwe mu makipe yayitsinze ndetse izindi bakanganya muri Phase aller harimo Gasogi United, Mukura Victory Sport, Kiyovu Sports, APR FC ndetse na Musanze FC.

Ndizeye Samuel akuka urutugu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
NKUNDIMANA Narcisse
NKUNDIMANA Narcisse
1 year ago

Ariko Rayon sport itariho meahomba basi.
Ushaka kumenyekana wese yinjirira mu mfuruka irino gikundiro.

Mu marira n’agahinda, dore uko byifashe mu muhango wo gusezera kuri Kenny Mugabo wazize impanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri yabereye i Kigali ku i Rebero(videwo)

Amarira n’agahinda nibyo byaranze umuhango wo gushyingura Pamella Byishimo