in

Rayon Sports yateye intambwe ikomeye yo gusinyisha rutahizamu ukomeje kubica bigacika muri KCCA yo muri Uganda

Nyuma y’uko Rayon Sports itengushywe na ba rutahizamu bayo isanganwe barimo Boubakar Traoré, Mussa Camara, Mussa Esenu n’abandi, kuri ubu bamaze gutera indi ntambwe iganisha kugusinyisha rutahizamu w’umunye-Uganda ukinira KCCA.

Muhammad Shaban w’imyaka 24 ni we uri mu biganiro n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwagasabo.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Onduparaka, Vipers zo muri Uganda, Raja Casablanca yo muri Maroc na KCCA akinamo magingo aya.

Shaban kandi yakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes guhera muri U-17 kugeza no mu ikipe nkuru, aho amaze kuyikinira imikino 12. Muri yo, nta gitego yari yayitsindira, gusa yatanze umupira umwe uvamo igitego.

Uyu musore bivugwa ko yamaze gushimwa ndetse no kumvikana na Rayon Sports ku kuba yayerekezamo mu kwezi kwa mbere. Gusa, Rayon Sports isabwa kuganira na KCCA kuko yari yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe, bityo akaba asigajemo amezi.

Muri shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 15 mu mikino itanu imaze gukina, kuko nta mukino n’umwe yari yatakaza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Wayne Rooney yakubiswe isahane y’umutwe n’umuhungu ubwo basangiraga muri resitora

”Ariko sha wowe ko udashaka umugabo…”Imyambarire ya Asinah wakanyujijeho na Riderman yatumye abazwa impamvu adashaka umugabo