in

Rayon Sports yateguye undi mukino wa gishuti n’ikipe ikomeye muri Afurika

Rayon Sports nyuma yo gukina imikino ya gishuti itandukanye mu minsi ishize ubwo shampiyona yari yahagaze, ubu igiye gukina undi mukino wa gishuti n’ikipe ikomeye muri Afurika.

Iyi kipe ya Rayon Sports iheruka gukina imikino 3 ya gishuti mu cyumweru gishize. Mu makipe byakinnye harimo 2 akomoka muri Afurika y’iburasirazuba arizo URA FC yo mu gihugu cya Uganda, Singider Big Stars yo mu gihugu cya Tanzania ndetse na Mukura Victory Sport ya hano mu Rwanda.

Muri iyi mikino Rayon Sports yakinnye yatsinzemo umwe gusa wa Mukara Victory Sport inganya 2, uwa URA FC banganyije 1-1 ndetse na Singder Big Stars banganyije 0-0.

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko Rayon Sports yateguye undi mukino wa gishuti n’ikipe ikomeye nayo iturika muri Afurika y’iburasirazuba. Iyi Radio yakomeje ivuga ko iyo kipe itaramenyekana gusa vuba ngo Rayon Sports iraba yabitangaje.

Uyu mukino wa gishuti iyi kipe yateguye, uzaba nyuma y’umukino wa shampiyona iyi kipe izakinamo na Rwamagana City mu cyumweru gitaha. Biteganyijwe ko nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 3, Shampiyona izahita iba ihagazeho bitewe nuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izaba irimo kwitegura Libya tariki 26 nzeri 2022 ariho Iyi kipe izakinira uyu mikino wa gishuti.

Rayon Sports ibi ikomeje kubikora kugirango abakinnyi bakomeze kwitegure ndetse banahe ibyishimo abafana bayo kandi banakomeze gushyushya igihugu muri rusange nkuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda 2022 (Amafoto)

Miss Uwase Honorine (Igisabo) yashenguwe n’agahinda