in

Rayon Sports yateguye umukino ukomeye cyane muri iki cyumweru

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko shampiyona ihagaze, ubu yateguye umukino ukomeye cyane wa Gishuti muri iki cyumweru n’ikipe yitwa AS Dauphins noirs.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubwo shampiyona yatangiraga batangaje ko Rayon Sports igomaba guha ibyishimo abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. Aba bayobozi batangiye kubikora cyane ko iyo shampiyona yahagaze usanga iyi kipe iba ifite imikino ya gishuti kandi ikomeye usanga byishimiwe na benshi.

Amakuru YEGOB ifite nuko Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti na AS Dauphins noirs ibarizwa mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Republika iharanira demokarasi ya kongo.

AS Dauphins noirs yanaganiriye na Kiyovu Sport ariko biza kuzamo akabazo ariko Rayon Sports bidahindutse uyu mukino wamaze kwemezwa ko uzaba kuri uyu wa gatatu tariki 21 nzeri 2022.

Ntabwo iyi kipe ariyo gusa Rayon Sports bizakina, ahubwo hari andi makipe bandikiye gusa ntarabasubiza nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Apr Fc yihaye ibyo gutegura US Monastir birangira ikubiswe itaha amaguru adakora hasi

“Ntabwo umugabo namuha akinyuma” Umugore yavuze ko umugabo we atamurya akinyuma (Videwo)